Kuva mu myaka mirongo itatu ishize, Amavuriro yibumbiye mu Rwunge rw’Ibitaro bya Yashoda yarazamutse ajya ku rwego rw’ibigo by’ubuvuzi by’ indashyikirwa biha abarwayi babigana bavuye imihanda yose y’isi ubuvuzi bwo ku gipimo cyo hejuru bufite ireme ryo hejuru mu buziranenge kandi bituma tujya mu mubare w’ibitaro byiza mu Buhinde.
Umurimo wacu urangwa iteka n’ibyo abarwayi bakeneye kandi ugakorwa hifashishijwe ubuhanga bukomatanyije buvugurura imikorere isanzwe, ubuvuzi bwiza cyane bukorwa n’inzobere kandi mu buryo buteye imbere.
Ibitaro 3 byigenga byemerwa na NABH & NABL
Ibigo 3 byita ku Ndwara y’Umutima
Ibigo 3 byita ku Ndwara ya kanseri
Ikigo gisimbuza ingingo z’umubiri zinyuranye
Ibitanda 1710
Amashami 62 y’ubuvuzi bw’inzobere
Abaganga 700 b’inzobere
Bimaze kuvura abarwayi barenga 3,000,000 mu myaka 5 ishize
Ikigo cya Yashoda cyita kuri kanseri cyateye imbere kiba Ikigo cy’Indashyikirwa mu Buhinde. Ikigo cyita ku barwayi ba kanseri bashya barenga 16,000 buri mwaka bavuye mu mpande zose z’ubuhinde no mu bihugu duturanye.
Ikigo cya Yashoda cyita ku Bugumba ni kimwe rukumbi gifite ikipe y’abaganga bakomatanya amashami menshi kugira ngo bafashe ababana gukabya inzozi zo kubyara kandi kigafatanya n’abo mu rugendo rwo kwitegura kwitwa ababyeyi.
Mu bitaro bya Yashoda, Porogaramu yo Gusimbuza Ingingo iri muri muri porogaramu ziri ku isonga mu gusimbuza ingingo mu Buhinde. Ikipe yacu igizwe n’abaganga basimbuza ingingo bava mu mashami anyuranye y’ubuvuzi, abaganga babaga basimbuza ingingo, umuhuzabikorwa mu gusimbuza ingingo, abaforomo, umuhanga mu kugena indyo ikwiye, umukozi wo muri farumasi,n’abandi bakozi batanga ubuvuzi bwuzuye bwiza mu buryo bushoboka.
Dutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru zo gusimbuza ibice byo ku mabere bita Peritoneal no kuyungurura amaraso bita Hemo-Dialysis, Kwita ku Ndwara z’Umwijima, Kwita ku ndwara z’impyiko, Kubaga basimbuza ingingo na Serivisi zo Gusimbuza Ingingo ku Bana.
Serivisi ishinzwe gusimbuza amagufa n’ingingo aho amagufa ahurira yazobereye mu buvuzi bw’ingingo amagufa ahuriramo , ikita kuvura igikomere giterwa no kubagwa kugera gikize, ibikomere by’urutirigongo no gusimbuza ingingo zigoranye amagufa ahuriramo , bikorerwa hano kugira ngo dusuzume neza ko igufa riterana neza ko n’ingingo idahura n’ikibazo tukabikurikirana. Dufite umubare ukwiye w’abaganga bazobereye mu kuvura amagufa baturutse hirya no hino mu gihugu, dutanga imiti ibereye ku ndwara zoroshye cyangwa zikomeye zifata utugufa tworoshye . Imiti yacu ivura n’ibikomere bitandukira aho umuntu yabazwe iyo harimo hakira kandi igasubiza amagufa mu mwanya wayo. Ikipe yacu y’abaganga bavura utugufa tworoshye, ababaga amagufa, abavura imitsi n’ingingo n’abahanga mu gusubiza ingingo uko zahoze mbere bose barahari kandi biteguye kugufasha gukira nta kuguhutaza kandi vuba.
Twe mu bitaro bya Yashoda tugambiriye gutanga ubuvuzi bw’abahanga burebana n’indwara z’ubwonko ku buryo butunganye. Ikipe yacu y’abaganga bashoboye bita ku ndwara z’ubwonko bazwiho gusuzuma no kuvura indwara zirenga 1100 zifata mu bwonko.
Urwunge rw’Amavuriro agize Ibitaro bya Yashoda,dukora uko dushoboye ngo duhe abarwayi bacu uburyo bugezweho bwo kugabanya umubyibuho n’imyitwarire yo mu buzima ibafasha bijyanye. Tubaha serivisi nyinshi zibafasha gutakaza ibiro harimo kubaga hadakoreshejwe urwembe,kohereza umuheha mu nda, gufashwa na robo, gukoresha apareye ireba mu nda cyangwa kwifashisha videwo. Tuba turangamiye kugabanya umubyibuho dukoreshe ubuvuzi bugezweho; kuko guta ibiro si ibintu byoroshye nk’uko ubyumva.
Ikigo kiri ku isonga mu kuvura urwungano rw’inkari mu Rwunge rw’Amavuriro y’Ibitaro bya Yashoda gitanga ubuvuzi bwitwararika umurwayi na serivisi zo kubaga zirangamira gusa urwungano rw’inkari ku gitsina gabo no ku gitsina gore, kimwe no ku myanya myibarukiro y’umugabo na sisitemu y’imyanya ibyara. Umurimo w’ inzobere yacu ibaga urwungano rw’inkari yegera abarwayi buri wese akavurwa hakurikijwe umwihariko w’uburwayi bwe hifashishijwe imiti no kubagwa ku birebana n’ibibazo byinshi urwungano rw’inkari ruhura na byo. Akorana bya hafi n’abaganga b’impuguke mu kuvura impyiko, impuguke mu mikorere y’imyanya ibyara y’umugabo impuguke mu kwita ku barwayi ba kanseri y’urwungano rw’inkari ibyo na byo bituma abarwayi bacu bahabwa ubuvuzi bwuzuye byose bigatuma bagera ku bisubizo bitagereranywa.

Kugufasha ku birebana na FRRO (Ibiro by’Andika Abanyamahanga binjiye ku rwego rw’Akarere) Ibisabwa abakihagera